Rockol30

Testo Sinzibagirwa - Israel Mbonyi

Testo della canzone Sinzibagirwa (Israel Mbonyi), tratta dall'album Intashyo

Ayiyeeee, ndatangayeehehe!
Sinzibagirwa.
Menye ko utarobanura, k'ubutoni
Uwagukiranukiye, wese uramwemera
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye. (kw'isi hose)
Kw' ivuko, iwacu naho bararirimba. (baranezerewe)
Bazerereye mu butayu, nta mudugudu wo kubamo
Bicwa n'inyota n'inzara, badafite uwabarengera
Abandi baboheshejwe, ibishakwe n'umubabaro
Bari baguye kugasi, nka batagira gakondo
Umunsi bahamagaye izina ryawe.
(warabibutse) Uboherereza ijambo ry'ubuzima. (ribarengera).
Erega sibo bonyine buzuye uwo munezero
Hariho n'abandi badafite uko babivuga
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye. (kw' isi hose)
Kw' ivuko iwacu naho bararirimba. (baranezerewe).
Ningerayo nzicara, mbabwire ibyo yankoreye...
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo. (Nzaririmba)
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.
Ningererayo sinzaceceka, nzavuga ibyo yankoreye.
Ningerayo nzababwira (nzababwira) ya ndirimbo. (Nzaririmba)
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.
Ayiyee, ndatangayee-e-e
Sinzibagirwa, ehh!
Twari mu mpinga zejuru,
twambaye ubushwambagara
Imisatsi yatonze ikime, utwereka imbabazi
Uvunagura ya miheto, abanzi baduteranye
Ushingura ya macumu mu bibanza byacu turubaka
Uvumura imirima yacu turahinga tureza. (uratwibuka)
Utwoherereza ijambo ry'ubuzima. (riturengera).
Erega sitwe twenyine twuzuye uyu munezero
Hariho n'abandi benshi, badafite uko babivuga
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye. (kw'isi hose)
Kw' ivuko iwacu naho bararirimba. (baranezerewe).
Ningerayo sinzaceceka, nzavuga ibyo Yesu yankoreye...
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo. (Nzaririmba)
Nzaririmba rwa rukundo, wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.
Nukuri we nzayivuga, n'iyo neza yangiriye...
Ningerayo nzababwira (nzababwira) ya ndirimbo. (Nzaririmba)
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.
Ayiyeee, dore ibindi nibutse...
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo.
Nzaririmba rwa rukundo, wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa. (kandi nawe ntuzibagirwa)
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo.
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.
Erega ubutayu bwatumye ibiganza byabo bisigaramo ubusa.
Bagatonekwa cyane, ngo ntibahirirwa, kandi batumvishije benshi
Ariko Mana icyo ngukundira. (n'uko utameze nk'abantu)
Washyize ibanga ryanjye nawe. (Kure y'amaso y'abantu)
Erega na burya babahimbishaga inzandiko nyinshi z'ibinyoma
Bakabasiga ibyasha, kugirango batazongera kwandika ha!
Ariko Mana icyo ngukundira. (n'uko utameze n'abantu)
Washyize ibanga ryanjye nawe. (kure y'amaso y'abantu)
Kandi Mana icyo ngukundira. (n'uko utameze nk'abantu)
Washyize ibanga ryacu nawe. (kure y'amaso y'abantu)
(n'uko utameze nk'abantu)



Credits
Writer(s): Israel Mbonyi
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link

Disclaimer: i testi sono forniti da Musixmatch.
Per richieste di variazioni o rimozioni è possibile contattare direttamente Musixmatch nel caso tu sia un artista o un publisher.

Elenco artisti

© 2025 Riproduzione riservata. Rockol.com S.r.l.
Policy uso immagini

Rockol

  • Utilizza solo immagini e fotografie rese disponibili a fini promozionali (“for press use”) da case discografiche, agenti di artisti e uffici stampa.
  • Usa le immagini per finalità di critica ed esercizio del diritto di cronaca, in modalità degradata conforme alle prescrizioni della legge sul diritto d'autore, utilizzate ad esclusivo corredo dei propri contenuti informativi.
  • Accetta solo fotografie non esclusive, destinate a utilizzo su testate e, in generale, quelle libere da diritti.
  • Pubblica immagini fotografiche dal vivo concesse in utilizzo da fotografi dei quali viene riportato il copyright.
  • È disponibile a corrispondere all'avente diritto un equo compenso in caso di pubblicazione di fotografie il cui autore sia, all'atto della pubblicazione, ignoto.

Segnalazioni

Vogliate segnalarci immediatamente la eventuali presenza di immagini non rientranti nelle fattispecie di cui sopra, per una nostra rapida valutazione e, ove confermato l’improprio utilizzo, per una immediata rimozione.